Mu gihe cy’imyaka ine, u Bwongereza bwishyuye abimukira miliyoni 53£ ngo bemere gusubira mu bihugu byabo, nk’uko The Independent yabitangaje.
Amafaranga ahabwa umwimukira umwe ashobora kugera kuri 3000£, ndetse akishyurirwa n’indege.
Ubu buryo buzwi nka ‘assisted returns’ bufasha u Bwongereza kudakoresha amafaranga menshi bwita ku bimukira.
Bivugwa ko mu 2024, hakoreshejwe ubu buryo, hatashye abimukira 6799 mu gihe mu 2022 hari hatashye 2179. Hagati ya 2021 na 2024 bwo hari hatashye 13637.
Kugira ngo umwimukira ahabwe aya mafaranga, bisaba ko aba akomoka mu gihugu kiri mu nzira y’amajyambere, atemewe n’amategeko, ndetse yaragizweho ingaruka n’ubucuruzi bw’abantu cyangwa akaba afite ibibazo by’ubuzima no kutagira aho kurara.
Umubare munini w’abimukira bataha muri ubu buryo ni abo mu Buhinde na Brésil.
Muri Werurwe 2025, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko urebye mu myaka umunani ishize, ku ngoma ye ari bwo hacyuwe abimukira benshi (barenga ibihumbi 24). Kugeza ubu anengwa ko atigeze atangaza ko muri aba bimukira bacyumwe, umubare munini ari uw’aba bishyurwa.
U Bwongereza bukomeje guhangana n’ikibazo cy’umubare munini w’abimukira bahinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ni ikibazo cyarushijeho gufata umurego kuva u Bwongereza bwasesa amasezerano bwari bufitanye n’u Rwanda yo kwakira aba bimukira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!