00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahishuwe impano itangaje Putin aherutse guha Trump

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 23 April 2025 saa 07:46
Yasuwe :

Muri Werurwe 2025, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yahaye Donald Trump impano y’ifoto y’amayobera iriho ishusho y’uyu muperezida wa Amerika.

Iki gishushanyo cyashyikirijwe intumwa ya Trump yitwa Steve Witkoff.

Mu kiganiro Witkoff yagiranye n’umunyamakuru Tucker Carlson, yavuze ko ari cyiza cyakozwe n’umunyabugeni ukomeye w’Umurusiya.

Yavuze ko cyashimishije Trump ndetse cyamukoze ku mutima gusa ntabwo cyigeze kigaragazwa mu ruhame.

Iki gishushanyo cyahawe Perezida wa Amerika kigaragaza Trump azamura ukuboko ari imbere y’imbaga nyuma y’uko yari amaze guhushwa isasu rikamukomeretsa ku gutwi ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Byabereye i Butler, muri Leta ya Pennsylvania muri Nyakanga 2024.

Ni igishushanyo cyakozwe na Nikas Safronov, akaba ari umwe mu banyabugeni bakomeye mu Burusiya nk’uko Ibiro bya Perezida byabitangarije CNN.

Mu kiganiro n’iki kinyamakuru uyu munyabugeni yavuze ko byari ingenzi kuri we kwerekana amaraso, inkovu n’umutima ukomeye Trump yagize nyuma y’uko bagerageje kumuhitana.

Ati “Ntabwo yacitse intege cyangwa ngo agire ubwoba, ahubwo yazamuye ukuboko kugira ngo yerekane ko ari umwe na Amerika kandi ko azayisubiza ibyo ikwiye."

Safronov yavuze ko ajya gukora icyo gishushanyo yasuwe n’umuntu atazi ariko akeka ko yari aturutse mu Biro bya Perezida w’u Burusiya, akamusaba gushushanya Trump uko amubona.

Ati "Ubwo natangiraga gushushanya, nabonye ko icyo gishushanyo gishobora gutuma ibihugu byacu byiyunga, maze mfata umwanzuro wo kutishyuza kuko nabonaga icyo cyari gisobanuye."

Nyuma yavuze ko yahamagawe na Putin ubwe, amubwira ko ifoto ya Trump ari intambwe ikomeye mu kunoza umubano w’u Burusiya na Amerika.

Iki gishushanyo Putin yahaye Trump gisa nk’ikindi kimanitse muri White House, ahahoze hamanitse ifoto ya Barack Obama.

Uretse iki gishushanyo cya Trump, Safronov yakoze n’ibindi by’abayobozi bakomeye ku Isi barimo Papa Francis, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru.

Impano Putin yahaye Trump iriho igishushanyo cy'ifoto igaragaza ubwo Trump yari amaze kuraswa ku gutwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .