Uru rukiko rurafata icyemezo rugaragaza niba hari ingamba zihutirwa zafatwa, zishyira igitutu kuri Israel ngo ihagarike ibitero byayo i Gaza.
Umwanzuro w’urukiko ushobora kutagira agaciro imbere ya Israel ngo ibe yawushyira mu bikorwa ariko ni igikoresho gikomeye mu bya politiki.
Ikirego cya Afurika y’Epfo ku bijyanye na Jenoside nta gaciro cyahawe ndetse Israel yakomeje kubihakana, ivuga ko nta shingiro bifite.
Kugeza ubu ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byavuze ko urwego rushinzwe iperereza (CIA) ruteganya guhura n’abayobozi ba Israel, Qatar na Misiri mu minisi iri imbere ngo haganirwe kuri gahunda yo kongera guhagarika imirwano i Gaza.
Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine itangaza ko ibitero bya Israel I Gaza bimaze guhitana abantu ibihumbi 26 biganjemo abagore n’abana.
Iyi ntambara yatangiye nyuma y’ibitero umutwe wa Hamas wagabye kuri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023, aho abagera kuri 1300 bahise bicwa ndetse abarenga 240 bagafatwa bugwate.
Biteganyijwe ko Israel ihagararirwa n’abasirikare batanu bahoze muri Gaza ngo basobanure ukuri kwa Israel mbere y’uko umwanzuro ufatwa.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, aherutse kuvuga ko ntawe uzabitambika. Ati “Nta n’umwe uzaduhagarika, yaba urukiko, cyangwa agatsiko k’inkozi z’ibibi gashyigikiwe na Iran cyangwa uwi ari we wese.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!