Abahanga mu bijyanye n’intambara bagaragaje ko byakozwe ku wa 28 Gashyantare 2026 ubwo Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagabaga ibitero kuri Iran. Icyo gihe hakoreshejwe missile yari yubatswe vuba izwi nka PrSM (Precision Strike Missile).
Inzego z’ibanze muri Iran zigaragaza ko iki gitero cyagabwe mu majyepfo y’iki gihugu cyaguyemo abantu 21.
Ni ubusesenguzi bwakozwe na New York Times hashingiwe ku mafoto no ku mashusho y’ibyabereye muri iki gice, bugaragaza ko hashobora kuba harakoreshejwe missile izwi nka PrSM yakozwe n’igisirikare cya Amerika.
Ni missile yakorewe gushwanyaguza ibirenze igipimo yahawe, ikanarekura ibishashi na byo bishobora kwangiza ibindi bintu biri hafi y’aho yarashwe.
Abahanga mu bijyanye n’intambara bagaragaza ko ibikoraremezo bya siporo, ishuri ndetse n’ingo z’abantu zari hafi y’ikigo cya gisirikare byangijwe biharagaza neza ko ari PrSM yakoreshejwe.
Umwe mu bayobozi ba Amerika yabwiye New York Times ko missile yakoreshejwe mu kurasa ku Mujyi wa Lamerd ari PrSM.
Jeffrey Lewis usanzwe ari umuhanga mu bijyanye no gukumira intwaro za nucléaire wo muri Kaminuza ya Middlebury yo muri Leta ya Vermont muri Amerika, ati “Nubwo tuzi ko PrSM yarashwe, ni bwo bwa mbere tubonye aho yangije.”
Frederic Gras uzobereye ibijyanye n’amasasu yagize ati “Urebye uko ibishashi byasakaye n’ibyo byangije ubona ko bihura n’amakuru make ahari ajyanye na PrSM.”
Icyakora Umuyobozi w’Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati, Capt. Tim Hawkins, yavuze ko ingabo zabo zitarasa ku basivile zibigambiriye ahubwo ari Iran ibikora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!