The Financial Times yanditse ko mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Yuyuan Tantian, buvuga ko "Abayobozi ba Amerika bakoze ibishoboka byose mu kwegera u Bushinwa binyuze mu nzira zitandukanye, bizera kugirana ibiganiro n’uruhande rw’u Bushinwa ku bijyanye n’imisoro."
Ni mu gihe kandi hari icyizere cy’uko u Bushinwa bushobora kuba bwarahinduye imitekerereze bufite ku biganiro na Amerika, dore ko bwahoze buvuga ko buzaganira n’icyo gihugu mu gihe cyaba cyagabanyije imisoro, icyakora ngo ibi bishobora kutagerwaho, ahubwo bukaganira na Amerika iyo misoro igihari.
Bati "Niba Amerika yifuza kuganira n’u Bushinwa, ibyo nta kibazo kibirimo ku Bushinwa magingo aya... niba ari ibiganiro, imiryango irafunguye."
Perezida Trump aherutse guca amarenga avuga ko impande zombi zishobora kugirana ibiganiro cyane ko imisoro buri ruhande rwashyiriyeho urundi yatangiye kugira ingaruka mbi. Nko ku Bushinwa, imibare igaragaza ko ibikorerwa mu nganda byagabanutse muri Mata, ku kigero cyaherukaga mu 2023. Ibi kandi bikaba bishobora gukomeza mu gihe nta gikozwe.
Ku rundi ruhande, ubwoba bukomeje kwiyongera muri Amerika aho ibyambu by’ibyo gihugu byagabanyije cyane ibicuruzwa byakira, ku buryo hari ubwoba ko ibiciro bishobora gutumbagira ku isoko, bikagira ingaruka mbi ku bukungu ku buryo mu gihe kirambye, bwazarushaho gusubira inyuma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!