00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habonetse ubutumwa bushimangira ko Trump Jr yari azi ikigambiriwe mu nama n’Umurusiya

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 11 July 2017 saa 08:47
Yasuwe :

Nyuma y’aho bimenyekaniye ko Donald Trump Jr, umuhungu wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiranye ibiganiro n’umunyamategeko w’Umurusiya, habonetse ubutumwa bwemeza ko yari azi neza ko icyari kigambiriwe kwari ukumuha amakuru ashobora gufasha se mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Mu cyumweru gishize nibwo byatangiye kuvugwa ko mu 2016 Trump Jr yabonanye na Natalia Veselnitskaya, ibintu aba bombi bemera ndetse bakavuga ko ibiganiro byabo byanitabiriwe n’umukwe wa Trump, Jared Kushner na Paul J Manafort wari ukuriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Mu gihe Trump Jr yashimangiye ko mu byo baganiriye byose nta makuru afatika ajyanye na Hillary Clinton wari uhanganye na se yatanzwe, cyangwa se amatora, habonetse ubutumwa bushimangira ko atari ko byari bimeze.

Nk’uko The New York Times yabyanditse, Rob Goldstone wagize uruhare mu gutegura iyi nama yanditse ubutumwa bushimangira ko intego y’ibi biganiro ari kimwe mu bikorwa byari mu mugambi w’u Burusiya mu gufasha Trump kugera ku ntsinzi.

Goldstone yari yarabanje guhakana ko nta makuru afite ku bijyanye no kuba u Burusiya bwarivanze mu matora ya Amerika, ikibazo kugeza ubu kiri gukorwaho iperereza na FBI ifatanyije n’Inteko Ishinga Amategeko.

Umunyamategeko Alan Futerfas washyizweho na Trump Jr ngo amuhagararire mu kibazo cy’u Burusiya yavuze ko umukiliya we nta kosa yakoze, dore ko n’ibiganiro yagiranye na Veselnitskaya nta kintu gifatika cyavugiwemo.

Veselnitskaya washyingiranwe n’umutegetsi muri Guverinoma y’u Burusiya we yahakanye gukorana no guharanira inyungu z’iki gihugu.

Inama hagati ya Trump Jr na Veselnitskaya yabereye mu muturirwa wa Trump Tower tariki ya 9 Kamena 2016, nyuma y’ibyumweru bibiri gusa Donald Trump atorewe guhagararira ishyaka ry’Aba-républicains mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Habonetse ubutumwa bushimangira ko Trump Jr yari azi ikigambiriwe mu nama n’Umurusiya

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages