Itangazo ryo kwegura kw’iyi guverinoma ryasomwe na minisitiri w’intebe Hassan Diab kuri televiziyo y’igihugu mu ijoro ryo ku wa 10 Kanama.
Minisitiri w’intebe Diab yagize ati “Uyu munsi ndatangaza ukwegura kw’iyi guverinoma. Imana irinde Liban”
Muri iri jambo Diab yakomeje agira Ati “iki cyaha cyatewe na ruswa ifite imbaraga kurusha igihugu”.
Diab yavuze ko “bahisemo kwegura kugira ngo bifatanye n’abaturage mu kurwana urugamba rwo kuzana impinduka”
Ubu bwegure bwa Guverinoma bwemejwe na Perezida w’iki gihugu Michel Aoun ariko asaba ko yakomeza gukora inshingano zayo kugeza igihe hazashyirirwaho indi.
Iri turika ryabaye ku cyambu cya Beirut ritewe n’ikinyabutabire cya Ammonium cyari kibitse nabi ryaguyemo abagera kuri 200 mu gihe abarenga 6000 bahakomerekeye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!