00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukuriraho Iran ibihano, ingaruka ku biciro mpuzamahanga by’ibikomoka kuri Peteroli

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 18 January 2016 saa 06:29
Yasuwe :

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byahungabanye cyane ku rwego mpuzamahanga bigera ku madolari ya Amerika 27.67 ku kagunguru kamwe, kuva kuri uyu wa Gatandatu, ubwo hatangazwaga ko Iran ikomorewe ibihano yari yarafatiwe mu binyejana bine bishize byayibuzaga kugeza ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Kuri uyu wa mbere tariki 18 Mutarama ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga byahungabanye, akagunguru kagera ku madorali 27.67 kavuye kuri 28.16, igiciro gito kibayeho kuva mu mwaka wa 2003, hashize imyaka 13.

Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuze ko kuva Iran itangiye kuzana peteroli yayo ku isoko mpuzamahanga bishobora kugabanya ibiciro kugera ku madorali ya Amerika 25 ku kagunguru.

Leta ya Iran iteganya kujya ishyira ku isoko utugunguru ibihumbi 500 ku munsi, twiyongera ku musaruro wabonetse mu mwaka wa 2014 watumye ibiciro biva ku madorali 114 bikagera kuri 28 ku kagunguru.

Umuyobozi wa Banki y’Abongereza, HSBC, Stuart Gulliver, ubwo yari mu nama yiga ku bukungu bwa Aziya yabereye Hong Kong kuri uyu wa 18 Mutarama, yagaragaje impungenge z’uko ibihugu by’ibihangange mu gucukura peteroli n’ibiyikomokaho ku Isi bishyira ku isoko utugunguru tubarirwa hagati ya miliyoni ebyiri n’ebyiri n’igice ku munsi, umusaruro urenze ukenewe ku isoko, akibaza ikizabaho bikomeje bityo.

Russia Today yatangaje ko kugeza ubu hakomeje kugaragazwa impungenge ku gaciro k’ifaranga n’amasoko y’imari n’imigabane mu Burayi na Aziya yatangiye guhungabanywa n’uko ibihano byari byarafatiwe Iran byakuweho.

Ukuriye isoko ry’Imari n’imigabane muri Saudi Arabia, Mohammed Alsuwayed, ati “Nta mutuzo ndetse ahantu hose ibintu ntibyifashe neza kubera ibihano bya Iran byakuweho ndetse uburyo bagiye kuzana peteroli yabo n’iyo bari babitse bigiye kwangiza isoko.”

Umuryango w’Ibihugu bicuruza Peterol ku Isi, OPEC uherutse gushyiraho itegeko ryo kugabanya ibikomoka kuri peteroli bishyirwa ku masoko hagamijwe kurengera ibiciro ariko Saudi Arabia yanze kuyigabanya.

Ihungabana ry'ibiciro bya peteroli
Kuva Iran ikuriweho ibahano, ibikomoka kuri peteroli byagabanutse ibiciro bidasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages