Ubu bushakashatsi The Woolf Institute yabukoreye ku bantu 11,701 bo mu Bwongereza na Wales. Bwakozwe hagati ya tariki 29 Werurwe n’iya 5 Mata 2019.
Iki kigo cyasanze 37% batakoraga basanzwe bafite inshuti ziva mu moko y’iwabo cyangwa se aho bakomoka.
Mu bagera kuri 1/3 cy’abakoreweho ubushakashatsi bakorana n’abantu baturuka mu madini, ibihugu ndetse n’amoko atandukanye.
The Woolf Institute yavuze ko ubucuti buturuka ku kuba abantu bakorana buri mu bintu bikuraho imitekerereze idahwitse yuko abantu batekereza abandi badahuje ubwoko n’imyizerere.
Nubwo ubushakashatsi bwakozwe mbere gato y’uko icyorezo kigaragara bwa mbere, The Woolf Institute yashimangiye ko ibyabuvuyemo byerekana umumaro wo gukorera mu nyubako zabugenewe mu rwego rwo guha abantu amahirwe yo kugira inshuti zitandukanye.
Ubushakashatsi bwasanzwe 37% badafite akazi kandi bafite inshuti zaho bakomoka gusa mu gihe abandi 1/3 byagaragaye ko batiyumvamo andi moko atandukanye yaho bava.
Ku kazi haboneka amahirwe menshi yo gukorana n’abantu batandukanye badahuje imyemerere ndetse bakuriye n’ahantu hatandukanye.
Ubushakashatsi bwasanze abasaga ¾ baturuka mu Bwongereza na Wales bakorana n’abantu badahuje ibihugu n’imyemerere.
Nyuma yo gusuzuma ibyavuye mu bushakashatsi, Dr Julian Hargreaves, yagize ati “Kugira inshuti z’ahantu hose bigira akamaro cyane ku mibanire y’abantu kurusha uko ibyo dutekereza ku bantu mbere yo kubamenya biganza ibyo tugenderaho duhitamo inshuti.”
Mu yandi magambo mu kurwanya imibanire mibi ituruka ahanini ku kuba abantu bafite byinshi badahuje, ubucuti n’imirimo ni ingenzi.
The Woolf Institute yagaragaje ko uko abantu bakomeza gukorera mu rugo, aho abantu bakorera hazagera aho haveho.
Ed Kessler washinze The Woolf Institute yavuze ko uko abantu bakomeza gukorera mu rugo birinda icyorezo cya Coronavirus, hongerwa amahirwe yo gusubiza abantu kure y’abandi.
Yasoje atanga inama, asaba ababishinzwe gushyiraho amahirwe afasha abantu kubona aho bahurira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!