00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gerald Ntwari yatanze impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Gambia

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 16 July 2014 saa 08:18
Yasuwe :

Kuwa Mbere, Ambasaderi Gerald Ntwari yashyikirije impapuro zo guhagararira u Rwanda Visi Perezida akaba na Minisitiri ushinzwe ibibazo by’abagore muri Gambia, Aja Dr Isatou Njie-Saidy,
Ambasaderi Ntwari akazagira icyicaro i Dakar muri Senegal.
Abandi b’ambasaderi batanze impapuro zo guhagararira ibihugu byabo muri Gambia ni Moulaye Aly Kalil Ascofare wa Mali; Jong-Woen Shin wa Korea y’Epfo; na Mme K. Aline Kaola Kabore wa Burkina Faso.
Avugana n’itangazamakuru ryo muri Gambia, Ntwari (…)

Kuwa Mbere, Ambasaderi Gerald Ntwari yashyikirije impapuro zo guhagararira u Rwanda Visi Perezida akaba na Minisitiri ushinzwe ibibazo by’abagore muri Gambia, Aja Dr Isatou Njie-Saidy,

Ambasaderi Ntwari akazagira icyicaro i Dakar muri Senegal.

Abandi b’ambasaderi batanze impapuro zo guhagararira ibihugu byabo muri Gambia ni Moulaye Aly Kalil Ascofare wa Mali; Jong-Woen Shin wa Korea y’Epfo; na Mme K. Aline Kaola Kabore wa Burkina Faso.

Avugana n’itangazamakuru ryo muri Gambia, Ntwari yavuze ko umubano hagati y’u Rwanda na Gambia ari nta makemwa.

Ati “Turashaka kuwunoza binyuze muri dipolomasi n’ubufatanye mu by’ubukungu kandi ibi nabigejeje kuri Visi Perezida.”

Yanavuze ko Visi Perezida wa Gambia yakiriye neza umubano w’ibihugu byombi kandi ko yiteguye kuwushyigikira.

Ntwari ati “Ndatekereza ko n’abaturage ba Gambia biteguye kuwushyigikira.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages