Kuri uyu wa Kane, nibwo George H.W. Bush, umusaza w’imyaka 92, yatangiye gusangiza ku mbuga nkoranyambaga amafato ari kumwe n’umuhungu we George W Bush nawe wabaye Perezida wa Amerika wari wamusuye mu bitaro.
ABC News dukesha iyi nkuru, ivuga ko kuwa kabiri w’iki Cyumweru, Ibiro bya George H.W. Bush aribwo byatangaje ko kuva kuwa Gatanu w’icyumweru gishize yagiye kwisuzumisha ubu burwayi kandi ko ameze neza, byongeraho ko bitegereje ko atora agatege agakomeza imirimo ye.
Kuri uyu wa Kane, Umuvugizi w’Ibiro bye, Jim McGrath, yatangaje ko ntakirahinduka bityo ko uyu mukambwe akirwaye ndetse ko ari bugume mu bitaro akitabwaho n’abaganga.
Ubu ni inshuro ya Kabiri muri uyu mwaka George H.W. Bush, ajyanywe mu bitaro. Muri Mutarama, ntiyabashije kwitabira irahira rya Perezida Donald Trump kubera impamvu z’uburwayi aho yamaze iminsi 12 mu bitaro kubera indwara z’ubuhumekero. Icyo gihe kandi n’umufasha we Barbara Bush nawe yari mu bitaro.



















TANGA IGITEKEREZO