00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Muhoozi yaganiriye na NMG ku ifungwa rya NTV Uganda, Spark TV na Daily Monitor

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 July 2026 saa 02:40
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yahuye n’ubuyobozi bwa Nation Media Group (NMG) baganira ku kibazo cy’ifungwa ry’ibitangazamakuru by’iki kigo birimo NTV Uganda, Spark TV ndetse na Daily Monitor.

Ku wa 28 Kamena 2026 ni bwo ibi bitangazamakuru byahise bihagarika ibiganiro nyuma y’uko inzego z’umutekano zigose ahakorera NMG ari na cyo nyiri ibi bitangazamakuru.

Ibi byakurikiye kandi ubutumwa bwa Gen Muhoozi ku rubuga rwa X, aho yavugaga ko hafashe icyemezo cyo gufunga ibyo bitangazamakuru, anagaragaza ko hari gahunda yo gukaza ingamba ku bitangazamakuru bivuga ku buyobozi bukuru bw’igihugu.

Mu butumwa bwe, yagize ati “Muzehe (Perezida Museveni) yemeye gahunda yanjye yo gufunga NTV na Monitor. Tugiye kubishyira mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko inkuru mbi ku gihugu zigomba kujya zinyuzwa mu buyobozi bwe mbere yo gutangazwa.

Ati “Kuva ubu inkuru mbi kuri Uganda zigomba kubanza kwemezwa n’ibiro byanjye. Muri Uganda ntabwo nemera ibijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Itangazamakuru rigomba guhabwa umurongo n’abaharaniye impinduramatwara.”

Kuri uwo munsi Andrew Mwenda akaba n’inshuti ya Gen Muhoozi yavuze ko yagiranye ibiganiro n’uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda ndetse nk’abayobozi ba PLU bemeranya ko baza gufungura ibi bitangazamakuru vuba.

Ati “Icyakora tuzabanza kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’ibi bigo. Nzabamenyesha igihe tuzakorera iyi nama.”

Nyuma y’iminsi itatu, Mwenda atangaje aya makuru, New Vision yanditse ko Gen Muhoozi n’ubuyobozi bwa NMG bahuriye i Entebbe baganira kuri iki kibazo.

Ni inama yabereye ku Biro Bikuru by’Ingabo zidasanzwe za Uganda biri i Entebbe, byitabirwa na nyiri NMG, Rostam Aziz n’umuhungu we Saam Aziz n’abandi.

Ibi biganiro kandi byitabiriwe na Andrew Mwenda n’Umuvugizi w’Agateganyo w’Ingabo za Uganda, Col. Chris Magezi.

Ifungwa ry’ibi bitangazamakuru ryavugishije abantu benshi kugeza no mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa 29 Kamena 2026, Komisiyo ya Sena ya Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga yasabye ubuyobozi bw’igihugu cyabo guhagarika ubufatanye na Uganda mu rwego rw’umutekano.

Ubu busabe bwatanzwe na Perezida w’iyi komisiyo, Senateri Jim Risch, ashinja Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, kubuza abantu ubwisanzure.

Senateri Risch yagaragaje ko igisirikare cya Uganda kitari umufatanyabikorwa ukwiye, ashingiye ku cyemezo Gen Muhoozi yafashe cyo gufunga ibinyamakuru byigenga bikomeye birimo NTV na Daily Monitor.

Gen Muhoozi yaganiriye na NMG ku ifungwa rya TV Uganda, Spark TV na Daily Monitor

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages