Mu kiganiro yagiranye na Rzeczpospolita, Gen Wieslaw Kukula yashimangiye ko bagomba kongera imbaraga mu gisirikare ndetse n’abaturage ubwabo kugira ngo bazashobore gukumira igitero icyo ari cyo cyose cyaturuka mu Burusiya.
Kukula yavuze ko amakimbirane ari hagati yabo n’u Burusiya adakwiye kwirengagizwa kuko isaha n’isaha bagomba kwitegura igitero icyo ari cyo cyose cyava mu Burusiya, kandi ko aya makimbirane amaze igihe kirekire.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko igisirikare cy’u Burusiya gikomeje kwiyubaka mu bushobozi bw’abasirikare ndetse n’ibikoresho bikomeye.
Yakomeje avuga ko nk’uko byavuze na Perezida Vladimir Putin, hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Lavrov, mu 2021, Pologne igomba kwitonda, rero asobanura ko badakwiye kwirara ahubwo basabwa guhora biteguye.
Gen Wieslaw Kukula yongeyeho ko u Burusiya bushobora gukoresha intege nke n’amacakubiri biri muri OTAN cyangwa ikitwaza uruhare rwa Amerika mu bindi bice by’Isi igenda itangamo ubufasha.
Yavuze ko intego ye ari ukureba ko Pologne yiteguye guhagarika igitero icyo ari cyo cyose gishobora kubaho.
Icyakora, u Burusiya bwabiteye utwatsi, buvuga ko nta mugambi uwo ari wo wose wo kugaba igitero kuri OTAN uhari, ndetse Perezida Vladmir Putin aheruka kuvuga ko ibyo ari ibihuha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!