00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gaza: Israel yishe umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 23 March 2025 saa 12:24
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’umutwe wa Hamas bwatangaje ko igitero cy’indege cya Israel cyahitanye umwe mu bayobozi bakuru bawo mu bijyanye na politiki, Salah al-Bardaweel, mu majyepfo y’umujyi wa Khan Younis uherereye muri Gaza.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 23 Werurwe 2025, Hamas yatangaje ko Bardaweel w’imyaka 66 yishwe n’iki gitero cya misile ubwo yari ari gusenga n’umugore we.

Ubuyobozi bwa Israel ntacyo buratangaza ku rupfu rwa Bardaweel wafatwaga nk’umwe mu bayobozi bakuru baa Hamas mu bijyanye na Politiki.

Inzego zishinzwe ubuzima muri Khan Younis zatangaje ko muri aka gace kagenzurwa na Hamas hamaze gupfa abantu 18 kuri uyu wa 23 Werurwe.

Israel yongeye gusubukura ibitero bikaze muri Gaza mu ntangiriro z’iki cyumweru, nyuma y’igihe gito icyiciro cya mbere cyo guhagarika intambara kirangiye.

Israel ishinja Hamas kutarekura Abanya-Israel bose yashimuse.

Hamas ishinja Israel kurenga ku mabwiriza agize amasezerano bagiranye muri Qatar.

Bardaweel yari afite abana umunani, ndetse akaba yari yungirije Umuyobozi Mukuru wa Hamas, Yahya Sinwar na we wishwe.

Salah al-Bardaweel wari umwe mu bayobozi ba Hamas yapfiriye mu gitero cy'indege cyagabwe na Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .