Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 23 Werurwe 2025, Hamas yatangaje ko Bardaweel w’imyaka 66 yishwe n’iki gitero cya misile ubwo yari ari gusenga n’umugore we.
Ubuyobozi bwa Israel ntacyo buratangaza ku rupfu rwa Bardaweel wafatwaga nk’umwe mu bayobozi bakuru baa Hamas mu bijyanye na Politiki.
Inzego zishinzwe ubuzima muri Khan Younis zatangaje ko muri aka gace kagenzurwa na Hamas hamaze gupfa abantu 18 kuri uyu wa 23 Werurwe.
Israel yongeye gusubukura ibitero bikaze muri Gaza mu ntangiriro z’iki cyumweru, nyuma y’igihe gito icyiciro cya mbere cyo guhagarika intambara kirangiye.
Israel ishinja Hamas kutarekura Abanya-Israel bose yashimuse.
Hamas ishinja Israel kurenga ku mabwiriza agize amasezerano bagiranye muri Qatar.
Bardaweel yari afite abana umunani, ndetse akaba yari yungirije Umuyobozi Mukuru wa Hamas, Yahya Sinwar na we wishwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!