Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa yine z’amanywa, bibera mu Mudugudu wa Sata mu Kagari ka Karubungo, mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.
Amakuru avuga ko ubwo uyu musore yarimo gucukura, hejuru ye hahanutse ibuye rinini rimukubita mu mutwe ahita yitaba Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Mushumba John, yabwiye IGIHE ko iki kirombe cyagwiriye uyu musore ubwo yarimo gucukura amabuye y’agaciro mu kimeze nk’impanuka y’akazi isanzwe.
Ati “Yari umuturage w’umukozi mu kigo cya CMK gicukura amabuye y’agaciro mu Kagari ka Karubungo, yari ari gucukura hamwe n’abandi ikirombe kiramugwira ahita apfa.”
Mushumba yavuze ko nta wundi wagiriye ikibazo muri iyi mpanuka. Ati “Ubundi baba bafite uburyo bapima bakamenya naho bacukura, bafite ibyangombwa bibemerera gucukura, ibyabaye urebye ni impanuka kuko ni aho yari ahagaze hagize ikibazo gusa abandi bakoranaga bose bo ni bazima nta wundi wagize ikibazo.
Kuri ubu, hari gushakwa uburyo umurambo w’uyu musore wagezwa kwa muganga ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe ngo hari bukurikireho kureba uburyo ikigo yakoragamo cyafasha umuryango wa nyakwigendera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!