Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya Leta, ARD, Merz yavuze ko u Budage bukwiye gutanga intwaro zirasa kure na misile zifite imbaraga kugira ngo bifashe Ukraine guhana n’u Burusiya.
Yasabye ko ibikorwa bya gisirikare by’u Burusiya biri muri Crimea no ku kiraro cya Kerch biraswaho bikavanwa mu nzira.
Yagize ati “Niba icyo kiraro kinini cyangijwe, cyangwa hakabaho igikorwa gikomeye muri Crimea, aho u Burusiya bufite ibikorwa bya gisirikare byinshi, byaba ari amahirwe yo kongera gushyira Ukraine ku ruhando rw’igisirikare gikomeye.”
Merz yavuze ko hari ibihugu byinshi, birimo u Bwongereza, u Bufaransa na Amerika, byamaze gutanga izo ntwaro, bityo ko n’u Budage bukwiye kubyinjiramo, ariko biciye mu bwumvikane rusange n’ibindi bihugu.
Chancelier Olaf Scholz uzava ku butegetsi muri Gicurasi 2025 we yagaragaje ko adashyigikiye umugambi wo guha Ukraine intwaro ziremereye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!