00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Friedrich Merz yasabye u Bwongereza amaboko yo gufasha Ukraine mu ntambara

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 19 April 2025 saa 05:27
Yasuwe :

Friedrich Merz witegura kuba Chancelier w’u Budage yasabye u Bwongereza kumushyigikira mu mugambi wo gufasha Ukraine mu ntambara n’u Burusiya.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya Leta, ARD, Merz yavuze ko u Budage bukwiye gutanga intwaro zirasa kure na misile zifite imbaraga kugira ngo bifashe Ukraine guhana n’u Burusiya.

Yasabye ko ibikorwa bya gisirikare by’u Burusiya biri muri Crimea no ku kiraro cya Kerch biraswaho bikavanwa mu nzira.

Yagize ati “Niba icyo kiraro kinini cyangijwe, cyangwa hakabaho igikorwa gikomeye muri Crimea, aho u Burusiya bufite ibikorwa bya gisirikare byinshi, byaba ari amahirwe yo kongera gushyira Ukraine ku ruhando rw’igisirikare gikomeye.”

Merz yavuze ko hari ibihugu byinshi, birimo u Bwongereza, u Bufaransa na Amerika, byamaze gutanga izo ntwaro, bityo ko n’u Budage bukwiye kubyinjiramo, ariko biciye mu bwumvikane rusange n’ibindi bihugu.

Chancelier Olaf Scholz uzava ku butegetsi muri Gicurasi 2025 we yagaragaje ko adashyigikiye umugambi wo guha Ukraine intwaro ziremereye.

Friedrich Merz ugiye kuba Chancelier mushya w'u Budage yasabye u Bwongereza n'ibindi bihugu ibigize EU guha intwaro ziremereye Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .