00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ford igiye gukura ku isoko imodoka zisaga 740.000

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 June 2026 saa 03:55
Yasuwe :

Uruganda rwa Ford Motor Co rwatangaje ko rugiye gusubiza ku ruganda imodoka zigera kuri 741.195 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kugaragaraho ikibazo cy’imikorere y’uburyo bwo gushyira imodoka muri parikingi gishobora guteza impanuka.

Urwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda muri Amerika rwatangaje ko icyo kibazo gituruka ku nenge iri mu ikoranabuhanga rihuza moteri n’imikorere yo guhagarika imodoka, ibishobora gutuma yikura muri parikingi.

Iki cyemezo kireba imodoka zitandukanye zirimo Ford Expedition na Lincoln Navigator (2018–2021), Ford Explorer na Lincoln Aviator (2020–2021), ndetse na Ford F-150 yo mu 2021.

Ford yavuze ko igiye gukemura icyo kibazo binyuze mu kuvugurura porogaramu (software update), ndetse no gusuzuma ibice byangiritse ku buntu, bishobora no gusimbuzwa aho bibaye ngombwa.

Uretse izo modoka, uruganda rwa Ford rwanatangaje ko rugiye gusubiramo imodoka 36.046 zo mu bwoko bwa Bronco, kubera ikibazo cy’ibice byo ku mapine bizwi nka fender flares bishobora kudafatana neza bikagwa mu muhanda, bigateza ibyago by’impanuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages