Ku mugoroba wo ku wa 11 Ukuboza 2024 ahagana Saa Mbiri ni bwo abazikoresha bagaragazaga ibibazo byo kudakora neza.
Abarenga ibihumbi 22 bagaragaje ko muri icyo gihe Facebook itakoraga neza mu gihe abarenga ibihumbi 18 bavugaga ko WhatsApp zabo zitakoraga nk’uko bisanzwe.
Ni ibibazo byabaye mu Bwongereza n’ibindi bice by’u Burayi, Aziya, Australia, Amerika y’Amajyepfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibinyujije kuri X Meta yagize iti “Mwakoze kutwihanganira. Ubu tumaze gukemura 99% by’ibibazo byose ndetse n’ibisigaye turi kubikoraho. Twiseguye ku bahuye ku bagizweho ingaruka no kudakora neza kw’izo mbuga. Ubu noneho mwaganira n’inshuti zanyu nk’uko bisanzwe.”
Imbuga z’iki kigo cyashinzwe na Mark Zuckerberg zikunze kugira ibibazo byo kudakora neza rimwe na rimwe bikagira ingaruka ku bazikoresha benshi.
Ikibazo cyigeze kubaho gikomeye cyabaye mu 2021. Icyo gihe serivisi za Facebook, Messenger, WhatsApp na Instagram zahagaze amasaha atandatu.
Imbuga za Meta zikunze gukoreshwa cyane kuko nka Facebook ubu ikoreshwa n’abarenga miliyari eshatu, bayikoresha buri kwezi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!