Ibi yabitangaje ku wa 4 Kanama 2025, aho yavuze ko urebye ibihano EU yafatiye u Burusiya bitangaje kubona Israel ikora ibibi kurenza u Burusiya yo nta bihano bifatika ifatirwa.
Yagize ati “Ibyo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Netanyahu, yakoze birenze ibindi byaha byose twaba twarahannye. Kutagira icyo dukora kwacu bitangiye kwerekana ko dushobora kuba dufite uruhare mu biri kuba.”
Borrell yakomeje avuga ko intwaro nyinshi zikoreshwa na Israel zikorerwa mu Burayi ariyo mpamvu ibihugu byinshi biba bidashaka kugira icyo bikora ku ntambara iri kuba uri Gaza.
Intambara ya Israel na Gaza yatangiye mu 2023 ubwo umutwe wa Hamas wigaruriye agace ka Gaza, wateraga muri Israel ukica abantu barenga 1000 ndetse ugafata bugwate abarenga 200.
Israel nayo yahise itera mu gace ka Gaza, aho iki gihugu kimaze kwica abarenga ibihumbi 60 muri ako gace.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!