Uyu mugabo atanze iki cyifuzo nyuma y’uko Elon Musk, umukire wa mbere ku Isi, anenzwe cyane kubera imvugo yatangaje mu minsi ishize, zishyigikira ishyaka rya AfD (Alternative for Germany) ritavugwa rumwe n’ubutegetsi, aho yavuze ko "ari ryo ryonyine rifite ubushobozi bwo kurokora u Budage."
Iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, riri kwitegura kwitwara neza mu matora ategerejwe mu Budage muri Gashyantare uyu mwaka, ingingo Musk yagarutseho cyane.
Gusa ibi byateye impungenge, bituma uyu mugabo yamaganwa cyane, ari nayo mpamvu Jean-Noel Barrot yifuza ko afatirwa ibihano, kugira ngo ahagarike iyi myitwarire ye inengwa.
Elon Musk ni umugabo usigaye ashyira imbaraga mu gutambutsa ibitekerezo bye cyane cyane ku ngingo za politiki, aho akunze kugaragaza uruhande ashyigikiye mu buryo butomoye. Azwi cyane ku buryo yashyigikiye Donald Trump watorewe kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse yanamuhaye inkunga y’amafaranga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!