Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa Politiki y’Ububanyi n’Amahanga muri EU, Kaja Kallas, aho yavuze ko bakuyeho ibihano mu rwego rwo gufasha Syria kongera kwiyubaka no kuyiha umurongo mushya nyuma y’ihirikwa rya Bashar al-Assad.
Ati “Turashaka gufasha abaturage ba Syria kubaka igihugu gishya, gishyize hamwe kandi gifite amahoro. EU yahoze izirikana Abanya-Syria kuva mu myaka 14 ishize kandi ni ko bizahora.”
Ni igikorwa EU yakoze nyuma y’uko mu cyumweru gishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye gukuraho ibihano zafatiye Syria.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Syria, Assad al-Shaibani, yashimiye EU avuga ko iki cyemezo kizabafasha kongera kubaka igihugu gifite umutekano kandi gikomeye.
Syria yari yarafatiwe ibihano kuva mu 2012 ubwo yayoborwaga na Assad aho mu byo yari yarafatiwe harimo ibijyanye n’ubwikorezi, ingufu na banki.
Bamwe mu bayobozi b’ibihugu byo mu Burayi bavuze ko ibihano bishobora kuzasubizwaho mu gihe abayobozi bashya ba Syria barenga ku masezerano yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!