00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU yaciye X ya Elon Musk miliyoni 120 z’Amayero kubera uburiganya mu gutanga ’Blue Tick’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 December 2025 saa 04:40
Yasuwe :

X ya Elon Musk yaciwe ihazabu ya miliyoni 120 z’Amayero n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kubera ibyafashwe nk’amanyanga mu buryo itangamo akamenyetso k’ubururu kazwi nka ’Blue Tick’, nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zaburiye EU kutabikora.

Komisiyo y’u Burayi yatangaje ko kwemerera abantu kugura ’Blue Tick’ ngo berekane ko konti zabo zizewe ari "ukubeshya" abakoresha urwo rubuga kuko X itabanza kugenzura neza nyir’iyo konti koko.

Komisiyo yagize iti “Ubu buriganya bushobora gutuma abakoresha uru rubuga bahura n’uburiganya n’abatekamutwe, harimo n’abashobora kwiyitirira abandi, hamwe no guha icyuho abantu bafite imigambi mibi.”

BBC yagerageje kuvugisha X kugira ngo igire icyo ivuga kuri ibi birego, ariko ntibyakunda.

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yanenze EU ubwo hahwihwiswaga ko ishobora gufatira ibihano X, ayishinja ko X iri guhanwa “kuko itemera kujya mu bikorwa byo gucecekesha abanyamakuru.”

Yaragize ati “EU ikwiriye gushyigikira umutekano wo gutanga ibitekerezo, aho kugaba ibitero ku bigo by’Abanyamerika ku mpamvu zidafite ishingiro.”

Uretse ikibazo cya ’Blue Ticks’, abagenzuzi ba EU banavuze ko X yananiwe gutanga amakuru asobanutse ku byamamazwa byishyurwa, kandi ko itaha umwanya abashakashatsi ngo babone amakuru rusange.

Komisiyo ya EU iti “Iyi hazabu yemejwe uyu munsi hashingiwe ku buremere bw’ibi byaha, ingano y’abakoresha bo muri EU byagizeho ingaruka n’igihe byamaze bikorerwa.”

Iki cyemezo gisaba X kumenyesha Komisiyo uburyo izakosora ibi biyivugwaho ko binyuranyije n’amategeko ya EU, bitaba ibyo igacibwa izindi hazabu.

Iki ni cyo cyemezo cya mbere Komisiyo ifashe ku rubuga ruregwa “kutubahiriza” itegeko rya Digital Services Act (DSA), rimwe mu mategeko abiri agenga imikorere y’imboga z’ikoranabuhanga zikorera muri EU.

DSA ishyiraho inshingano ku byerekeye ibikubiye mu mbuga, amakuru n’uburyo bwo kwamamaza, mu gihe Digital Markets Act igenzura uko ibigo bikorera ku isoko hagamijwe inyungu z’abakoresha no kurinda ihiganwa mu bucuruzi.

Aya mategeko akomeje kunengwa n’abayobozi ba Amerika, bahisemo kurwanya ikoreshwa ry’ubugenzuzi bukomeye ku bigo by’ikoranabuhanga bikorwa na za guverinoma cyangwa abagenzuzi.

Urubuga rwa X rwa Elon Musk rwaciwe miliyoni 120 z’Amayero kubera uburiganya mu gutanga 'Blue Tick'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages