Mu itangazo ryasohowe na Ethiopian Airlines, yavuze ko izi mpinduka zatewe n’impamvu zijyanye n’imikorere. Byitezwe ko iki cyemezo kizageza ku wa 22 Kamena 2025.
Ethiopian Airlines yakomeje yihanganisha abakiliya bayo ku ngaruka mbi bishobora kubagiraho.
Yabasabye kandi kwegera ibiro byayo bibegereye cyangwa guhagamara ishami rishinzwe rishinzwe kwakira ibibazo by’abakiliya ku Isi hose kugira ngo bahabwe ubufasha.
Itangazo rigira riti “Ethiopian Airlines iramenyesha abakiliya bayo ko kubera impamvu zijyanye n’imikorere, ingendo zose hagati ya Addis Ababa (ADD) na Tel Aviv (TLV) mu byerekezo byombi zahagaritswe by’agateganyo kugeza ku wa 22 Kamena 2025.”
Ethiopian Airlines yatangaje ko izakomeza gutanga amakuru mashya igihe azaba yabonetse, inizeza abakiliya bayo ko ikora ibishoboka byose ngo ibagabanye ingaruka z’icyo cyemezo.
Ihagarikwa ry’ingendo za Ethiopian Airlines hagati ya Addis Ababa na Tel Aviv rishobora kuba rifitanye isano n’umutekano muke uterwa n’intambara ikomeje hagati ya Israel na Iran n’indi mitwe nka Hezbollah na Hamas.
Nubwo itangazo rya Ethiopian Airlines ritavuze ku mugaragaro ko ari impamvu z’umutekano, amatangazo nk’aya akoreshwa na sosiyete z’indege igihe zishaka kwirinda gutangaza impamvu zishingiye ku mutekano cyangwa ibibazo bya politiki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!