Umuriro wabuze Saa Sita n’Igice ku isaha yo mu Rwanda ku manywa yo ku wa Mbere, ntabwo haramenyekana impamvu yateye iryo bura, gusa mu bikekwa harimo n’ibitero by’ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Umutekano muri Espagne yatangaje ko hashyizweho ibihe bidasanzwe ndetse ko Guverinoma y’igihugu cye n’iya Portugal zigiye gutumiza inama y’abaminisitiri igomba kwiga ku mpamvu z’ibura ry’amashanyarazi.
Ibura ry’amashanyarazi ryo kuri urwo rwego ni gake rishobora kubaho mu bihugu by’i Burayi.
Ibura ry’uyu muriro ryateye ibibazo bikomeye, ku buryo nk’ingendo zahagaze, amaduka aduka n’inganda bigafunga, muri Espagne banki zimwe ntizakoraga kuko ATM nta muriro zari zifite.
Ikibazo nk’iki mu Burayi cyaherukaga mu 2003 ubwo umuriro w’amashanyarazi waburaga umunsi urugomero rugaburira u Butaliyani n’u Busuwisi rwagiraga ikibazo, kikamara amasaha 12.
Mu 2006, mu Budage nabwo habaye ikibazo nk’iki cyibasiye ibice bimwe by’u Burayi kugera mu Mujyi wa Monaco mu Bufaransa.
43% by’umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa muri Espagne uturuka ku mirasire y’izuba n’umuyaga. Uturuka ku ngufu za nucléaire ungana na 20% mu gihe uturuka ku bindi bicanwa ari 23%.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!