00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espagne yashyizeho ibihe bidasanzwe kubera ibura ry’amashanyarazi ryahagaritse ubuzima

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 April 2025 saa 11:33
Yasuwe :

Espagne yashyizeho ibihe bidasanzwe nyuma y’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amashanyarazi cyayibasiye yo na Portugal bigatuma ibintu byinshi mu bihugu byombi bihagarara.

Umuriro wabuze Saa Sita n’Igice ku isaha yo mu Rwanda ku manywa yo ku wa Mbere, ntabwo haramenyekana impamvu yateye iryo bura, gusa mu bikekwa harimo n’ibitero by’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Umutekano muri Espagne yatangaje ko hashyizweho ibihe bidasanzwe ndetse ko Guverinoma y’igihugu cye n’iya Portugal zigiye gutumiza inama y’abaminisitiri igomba kwiga ku mpamvu z’ibura ry’amashanyarazi.

Ibura ry’amashanyarazi ryo kuri urwo rwego ni gake rishobora kubaho mu bihugu by’i Burayi.

Ibura ry’uyu muriro ryateye ibibazo bikomeye, ku buryo nk’ingendo zahagaze, amaduka aduka n’inganda bigafunga, muri Espagne banki zimwe ntizakoraga kuko ATM nta muriro zari zifite.

Ikibazo nk’iki mu Burayi cyaherukaga mu 2003 ubwo umuriro w’amashanyarazi waburaga umunsi urugomero rugaburira u Butaliyani n’u Busuwisi rwagiraga ikibazo, kikamara amasaha 12.

Mu 2006, mu Budage nabwo habaye ikibazo nk’iki cyibasiye ibice bimwe by’u Burayi kugera mu Mujyi wa Monaco mu Bufaransa.

43% by’umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa muri Espagne uturuka ku mirasire y’izuba n’umuyaga. Uturuka ku ngufu za nucléaire ungana na 20% mu gihe uturuka ku bindi bicanwa ari 23%.

Ingendo za gari ya moshi zahagaze yaba muri Espagne na Portugal
Abantu babuze uko bava mu gace kamwe bajya ahandi
Ibice byinshi by'ibi bihugu byacuze icuraburindi
Imodoka mu mihanda yo mu Mujyi wa Madrid zabaye uruvunganzoka kubera ibura ry'amashanyarazi
Telefoni nizo bamwe bari kumurikisha mu gihe zitarashiramo umuriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .