Uwo mutingito wibasiye agace ka Alhendín gaherereye mu nkengero za Granada nyuma gato ya saa Saba z’Ijoro.
Televiziyo yo muri Espagne, TVE, yerekanye inkuta z’inzu zasenyutse zaguye mu muhanda ndetse n’imodoka zimwe zangiritse muri uwo mujyi usanzwe usurwa cyane na ba mukerarugendo.
Inzego z’ubutabazi zo mu Ntara ya Andalusia zatangaje ko zarokoye abantu batandukanye bari mu nyubako zangijwe n’uwo mutingito.
Visi Perezida wa Guverinoma y’Intara ya Andalusia, Antonio Sanz Cabello, yatangaje ko inzego z’ubuyobozi zashyizeho ibihe bidasanzwe ngo hakorwe ibikorwa by’ubutabazi.
Ati “Niba uri muri Granada, ukumva umutingito, ukaba umeze neza kandi inzu yawe itangiritse, komeza gutuza kandi wirinde kwinjira cyangwa gusohoka mu nyubako bitari ngombwa.”
Yakomeje asaba abantu bari hanze kwirinda kwegera inkuta z’inyubako, balcon, ibice byo hejuru by’inzu n’ibindi bintu bishobora kugwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!