Itsinda ry’abigaragambya ryashatse kwinjira ku ngufu ku rugo rwa Minisitiri w’Intebe Pedro Sanchez, mu myigaragambyo yakozwe mu mahoro.
Polisi yahise ita muri yombi abantu batatu bari bambaye ibibahisha isura berekezaga ku rugo rwa Minisitiri w’Intebe.
Abigaragambyaga bari bitwaje ibyapa bisaba Minisitiri w’Intebe kwegura bamwita ‘mafia’. Reuters yanditse ko imyigaragambyo yateguwe n’imiryango itari iya Leta.
Harimo kandi abayobozi bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi nka People’s Party na Vox.
Sanchez yari agiye kwegura mu 2024 ubwo umugore we Begoña Gomez yatangiraga gukorwaho iperereza ku birego bya ruswa. Icyo gihe Sanchez yarwanye ku muryango we avuga ko ibyo birego bishingiye ku mpamvu za politiki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!