00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Emir wa Qatar yagiye gusuhuza Trump mu ndege iri gushyirwamo amavuta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 October 2025 saa 09:11
Yasuwe :

Emir wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani, yakiriwe na Trump mu ndege ye ya Air Force One ubwo yari mu rugendo yerekeza muri Malaysia igahagarara ku kibuga cy’indege za gisirikare cya Al Udeid iri kunywesha amavuta.

Trump yahagurutse i Washington DC yerekeje muri Malaysia, u Buyapani na Koreya y’Epfo. Mu rugendo rwe, indege yahagaze muri Qatar mu kigo cya gisirikare cya Al Udeid kugira ngo inywe amavuta.

Emir wa Qatar akimenya ko Trump ari buhahagarare, yihutiye kujya kumureba, undi amwakirira mu ndege aba ariho baganirira.

Emir wa Qatar ubwo yakirwaga na Trump mu ndege yagize ati “Ubwo namenyaga ko agiye kuza kongeramo amavuta, navuze nti ntabwo ndi butume ahaguruka keretse maze kumuramutsa.”

Al Udeid Air Base ni kimwe mu bigo bya gisirikare bibiri biri mu Majyepfo ya Doha. Gikoreshwa n’ingabo zirwanira mu kirere ndetse kizwi nk’Ikibuga cy’Indege cya Abu Nakhlah.

Gikoreshwa n’Ingabo za Qatar zirwanira mu kirere, Qatar Emiri Air Force, iza Leta Zunze ubumwe za Amerika, iz’u Bwongereza n’ibindi bihugu.

Byari ibyishimo ku mpande zombi nyuma yo guhurira mu ndege
Emir wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani, yatangaje ko atari kwemera ko indege ya Trump ihaguruka atamusuhuje
Trump aganira na Minisitiri w'Intebe wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim bin Jaber Al Thani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages