Ubutumwa uyu muherwe yanyujije ku rubuga X kuri uyu wa 11 Kamena 2025 bugira buti “Ndicuza ku bwa bumwe mu butumwa nanditse kuri Perezida Donald Donald Trump mu cyumweru gishize. Bwararengereye cyane.”
Mu cyumweru gishize, Musk na Trump bahanganiye ku mbuga nkoranyambaga, bapfa ingingo y’umushinga w’ingengo y’imari ikuraho “Nkunganire” y’umusoro ku modoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi zikorerwa muri Amerika.
Musk washyize imbaraga nyinshi mu mushinga wa Tesla wo gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, yagaragaje ko uyu mushinga w’ingengo y’imari ari “ikizira” kidakwiye kwemerwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Uyu mushoramari yagaragaje ko uyu mushinga uzazamura icyuho cy’amafaranga atenganywa mu ngengo y’imari ataboneka, kigere kuri miliyari 2500 z’Amadolari ya Amerika.
Trump yatangaje ko Musk ari “umusazi”, ateguza ko Amerika izahagarika amasezerano ifitanye n’ibigo byose by’uyu muherwe birimo Tesla, Space X na Starlink mu rwego rwo kuzigama “miliyari z’Amadolari”.
Byageze aho Musk yicuza ko yashyigikiye Trump mu gihe cyo kwiyamamaza, asobanura ko iyo adashyigikira uyu Mukuru w’Igihugu, atari gutsinda Kamala Harris bari bahanganye mu matora yabaye mu Ugushyingo 2024.
Musk kandi yatangaje ko Trump ari muri dosiye ya Jeffrey Epstein wakurikiranyweho gukorera abana ihohotera rishingiye ku gitsina, bityo ko ari yo mpamvu uyu Mukuru w’Igihugu atemera ko inyandiko z’iyi dosiye zijya hanze.
Uyu muherwe yatangaje ko yicuza nyuma y’aho Trump agaragaje ko atizera niba bombi bazongera kubana neza nk’uko byahoze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!