Ibi yabitangaje ku wa 1 Kanama 2025, ubwo Urwego rw’Iperereza muri Amerika, FBI, rwatangazaga ko mu igenzura ryakoze ku bantu bagaragara muri iyi dosiye, basanze nta byaha bifatika bakoze.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa X yavuze ko igihe umwe mu bagize Ishyaka ry’Aba-Démocrates yaba Perezida, amazina ari muri dosiye ya Epstein azashyirwa ahagaragara.
Gusa Elon Musk yamusubije ko bigoye kuko benshi mu bakomeye muri iryo shyaka bari muri iyi dosiye.
Yagize ati "Ntabwo babikora kuko abenshi mu bagize ishyaka ry’Aba-Démocrates n’ababashyigikiye bari mu kuri urwo rutonde."
Dosiye za Epstein ni inyito yahawe ibimenyetso bivugwa ko bifitwe n’ubushinjacyaha by’ikirego cy’umugabo w’Umunyamerika witwa Jeffrey Epstein.
Epstein yari umunyemari ukomeye n’inshuti y’abanyepolitiki, abayobozi bakomeye ndetse n’abanyemari. Yaje gutabwa muri yombi mu 2019 akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana bato hagambiriwe kubashora mu bikorwa by’ubusambanyi.
Uyu mugabo yaje gupfa nyuma y’ukwezi kumwe afunzwe, bivugwa ko yapfuye yiyahuye.
Kuva icyo gihe inkuru y’urupfu rwe ntivugwaho rumwe kuko abenshi bizera ko yishwe kugira ngo adatanga amakuru y’abantu bakomeye bafatanyije mu byaha yashinjwaga.
Ubwo Perezida wa Amerika, Donald Trump, yiyamamazaga yavuze ko naramuka atorewe kuba Perezida azashyira hanze amakuru y’ibikubiye muri dosiye za Epstein.
Kugeza ubu ntibirakorwa ndetse nta n’icyizere ko bizakorwa kuko ku wa 7 Nyakanga 2025, Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yasohoye itangazo rivuga ko nta rutonde rw’abari abakiliya ba Epstein (Client list) ruhari, ko kandi nta bindi bimenyetso bijyanye n’iki kirego bizashyirwa hanze.
Si ibyo gusa, muri Kamena Elon Musk yavuze ko Trump atashyira izo dosiye hanze kuko na we azigaragaramo, ubutumwa yahise asiba avuga ko yarengereye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!