Ni nyuma y’uko Angela Merkel wayoboye u Budage hagati ya 2005 na 2021, anenze Elon Musk ko umuntu nka we ufite imbaraga muri politiki no mu bushakashatsi mu by’isanzure, atakabaye yitwara nk’uko yitwara ubu.
Elon Musk ni umwe mu banyemari bamamaje cyane Donald Trump.
Mu cyumweru gishize ubwo Merkel yamamazaga igitabo cye ’Freedom: Memories 1945-2021’, yavuze ko imyitwarire ya Elon Musk kuri ubu iteye inkeke.
Ati “Umuntu nka Musk ufite 60% by’ibyogajuru mu isanzure, ni ibintu bikwiriye kudutera impungenge nyinshi.”
Elon Musk afite ikigo cy’ibyogajuru cyizwi nka SpaceX ari nacyo cyifashishwa mu gutanga internet imaze kumenyekana ya Starlink.
Elon Musk amaze kubona ibyo Merkel yamuvuzeho, yahise yandika avuga ngo “Ese ubundi uwo Merkin ni muntu ki?”
Bishoboka ko Elon Musk atigeze yibeshya ubwo yandikaga Merkin, kuko ari ijambo azi neza no mu 2019 yigeze kwandika asaba abantu kutarikoresha cyane cyane mu gihe bari mu kazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!