Musk, wavuye muri OpenAI mu 2018 agashinga ikigo cye bwite cya xAI mu 2023, yari yatanze miliyoni 38$ kugira ngo afashe gutangiza icyo kigo gikora ibijyanye n’ubwenge buhangano [OpenAI] ngo gihangane na Google; Musk yavugaga ko yihariye uru rwego.
Yaregeye urukiko avuga ko abayobozi b’iki kigo bacyibye kugira ngo bashake inyungu, asaba ko basubiza arenga miliyari 130$ mu gice cy’iki kigo kidaharanira inyungu.
OpenAI yireguye ivuga ko intego yayo [yo kudaharanira inyungu] itigeze ihinduka, inavuga ko Musk yatanze ikirego kugira ngo ahemukire ikigo ahanganye nacyo mu bucuruzi. Inteko y’abacamanza yemeranyije na OpenAI, ivuga ko Musk yari azi ibijyanye n’ibikorwa by’iki kigo kuva mu 2021.
Inteko y’abacamanza yavuze ko Elon Musk yatinze cyane gutanga ikirego cye, bikaba bisobanuye ko igihe ntarengwa cyo kuregera urukiko giteganywa n’amategeko cyari cyararangiye.
Uko gutinda kwambuye agaciro uburenganzira bwe bwemewe n’amategeko bwo kuregera ibyo bibazo kuko amategeko asaba ko ibirego bitangwa mu gihe runaka nyuma yo kumenya ikibazo.
Muri uru rubanza kandi hashyizwe hanze ubutumwa bw’ibanga bwagaragaje ko Musk yari azi iby’uko OpenAI yabaye ikigo kigamije inyungu igihe kinini mbere y’uko yitabaza inkiko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!