00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yatangaje ko yifuza kugura OpenAI, aterwa utwatsi

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 11 February 2025 saa 12:19
Yasuwe :

Umunyemari Elon Musk, yatangaje ko yifuza kugura sosiyete ya OpenAI kuri miliyari 97,4$, ariko nyirayo amutera utwatsi, asaba ko ahubwo na we yamugurisha urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter.

Musk yavuze ko yifuza kugura OpenAI mu rwego rwo kongera kuyisubiza ku murongo ndetse no kuzamura Ikoranabuhanga ikora ku nyungu z’ikiremwamuntu.

Ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangaje ko icyo cyifuzo cyashyikirijwe ubuyobozi bwa OpenAI ku wa 10 Gashyantare 2025, mu nama y’abagize Inama y’Ubutegetsi y’icyo kigo, aho Musk yatangaje ko ashaka guhindura imikorere ya OpenAI igakora mu buryo bubyara inyungu.

Yagize ati "Igihe kirageze ngo OpenAI yongere ikore nk’uko byahoze, ifungure amarembo kuri buri wese, yibande ku bijyanye n’umutekano ndetse irusheho gukora ibintu by’ingirakamaro.”

Umuyobozi Mukuru wa OpenAI, Sam Altman, yamaganiye kure icyifuzo cya Musk avuga atebya ko ari we wagakwiye kugura sosiyete ya X kuri miliyari 9,74$.

Musk mu kumusubiza yise Altman umutekamutwe.

Mu 2015, Musk yafashije mu gushinga OpenAI aho yashoyemo agera kuri miliyoni 45 z’Amadolari, ariko mu 2018 ava muri iyi sosiyete kubera kutumvikana na Altman.

Kuva icyo gihe, yatangiye kunenga cyane imikorere yayo ndetse n’icyerekezo cya OpenAI, cyane cyane ibikorwa byayo byo gucuruza no gukorana bya hafi na sosiyete ya Microsoft.

Muri Werurwe 2024 Musk yashinje OpenAI, gutandukira ku ntego zayo ndetse avuga ko icyo yashyize imbere ari inyungu zayo bwite aho kuba iz’ikiremwamuntu.

Iyi sosiyete iri mu zikomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya ‘AI’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje kotswa igitutu na sosiyete zo mu Bushinwa cyane cyane iya DeeSeek iheruka gushyirwa ahagaragara.

Muri Mutarama 2025, DeepSeek yamuritse uburyo bushya bwayo bwitwa DeepSeek-R1, aho ubu buryo bivugwa ko ari bwiza cyane ndetse bukora neza kuruta ubwa Chat GPT ya OpenAI cyane cyane mu bijyanye n’imibare.

Elon Musk yagaragaje ko yifuza kugura OpenAI, aterwa utwatsi na nyirayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .