Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2026, uyu mugore, yavuze ko yatandukanye n’uyu munyemari nta makimbirane bagiranye, amusezeraho ku mahoro agaragaza n’ubutumwa bugufi baheruka kwandikirana.
Ati “Biragoye kuva mu rukundo icyumweru kikaba cyihiritse nta wahakaniye undi, ariko uko ni ko bigenda rimwe na rimwe”.
Zilis yatangiye kwiyumvamo cyane Elon Musk mu 2020 nyuma y’uko uyu mugabo amwemereye kumuha intanga zizavamo abana, babyarana bane bafatanya no kubarera.
Uyu mugore yakomeuje agira ati “Ndaribwa cyane, ariko nita cyane kuri Elon Musk kandi nzahora nishimira ibyiza bye. Amahirwe masa, Elon, Isi ni inyamahirwe kuba igufite”.
Avuga kuri we n’abana babo, yagize ati “Twahoraga turi ahantu hatekanye, aho twese twabaga twishimiye bikomeye kumubona kandi ibyo byahoraga ari ibyishimo byuzuye n’urukundo, ariko nta ntambara we akabigendamo gake. Hari ibihombo byinshi, ariko kubw’amahirwe twabyaranye abakunzi bato bane b’ubuzima bwanjye”.
Nk’urwibutso yasigaranye, Zilis yanarengejeho ifoto ya ‘screenshot’ ubutumwa baheruka kwandikirana n’uyu mushoramari, washoye mu nganda nka Tesla ibigo nka SpaceX n’ibindi.
Ku wa 24 Nzeri 2026, Zilis yari yandikiye Musk ati “Byari byiza kukubona ku mafunguro ya mu gitondo. Musk na we yamusubije agira ati “Nanjye ndagukunda”.
Ku wa 27 nzeri 2026, muri iyo minsi yo gutandukana, yasangije ubutumwa abamukurikirana avuga ko yinjiye mu buzima bushya, ati “Umunsi mushya, ubuzima bushya”.
Kugeza ubu, ku ruhande rwa Elon Musk, cyangwa urw’abamuhagarariye, ntakiratangazwa kuri aya makuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!