00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yahishuye ko adafite gahunda yo kugura TikTok

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 9 February 2025 saa 05:56
Yasuwe :

Umunyemari Elon Musk yigaramye ibimaze iminsi bivugwa ko yifuza kugura urubuga nkoranyambaga rwa TikTok rugenzurwa n’ikigo cy’Abashinwa cya ByteDance, yemeza ko nta gahunda yabyo afite.

Musk yabivugiye mu nama yitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho yiga ku bukungu yari yateguwe n’ikigo cya WELT (WELT Economic Summit) yabaye ku wa 28 Mutarama 2025.

Yagize ati “Ntabwo nigeze ngira ibiganiro byo kugura TikTok kandi nta gahunda yo kuyigura mfite.”

Ibyo byagaragaye mu mashusho ya Elon Musk yashyizwe hanze n’Ikigo cya WELT Group kigenzurwa n’ikigo kitumunaho gikomeye cyo mu Budage, Axel Springer.

Uru rubuga rw’Abashinwa(TikTok) rufite nibura abarukoresha ibihumbi 170 buri kwezi b’Abanyamerika, rwari rugiye gufungwa ku wa 20 Mutarama 2025, kubera impamvu z’umutekano.

Donald Trump akijya ku butegetsi yahise asubika icyemezo gihagarika TikTok mu minsi 75 mu gihe hagishakishwa igisubizo cya nyuma, ndetse aherutse kwemeza ko mu minsi 30 azaba yabonye umuti w’ikibazo kuko ari kuvugana n’ibigo byinshi bishobora kuyigura.

Icyo gihe yavuze ko ikigo cy’ikoranabuhanga cya Microsoft kiri mu biganiro n’urubuga nkoranyambaga rwa TikTok, ku buryo hari icyizere cy’uko bashobora kumvikana TikTok ikagurwa.

Nubwo bimeze bityo ariko Ikigo cya ByteDance cyatangaje ko kidafite gahunda yo kugurisha urwo rubuga nubwo hari abashoramari bakomeje kugenda bagaragaza ubushake bwabo bwo kuba barugura.

Abo barimo Jimmy Donaldson uzwi cyane kuri Youtube na TikTok, Kevin O’Leary na FrankMcCourt ariko bikavugwa ko na Elon Musk yari mu bahabwa amahirwe yo kuba yarugura.

Mu 2022, ni bwo uyu muherwe wa mbere ku Isi yaguze Twitter Inc. ku kiguzi cya miliyari 44 z’amadolari aho yahise ayihindurira izina ayita X.

Nubwo yaguze uru rubuga, Musk yavuze ko atajya agura ibigo, ahubwo ibi byari ibidasanzwe kuri Twitter.

Musk yavuze ko impamvu yaguze Twitter kubera ko ari “Ingirakamaro mu bwisanzure bwo kuvuga icyo ushaka muri Amerika,” avuga ko “Atabizi neza niba ariko byagenda kuri TikTok.”

Kugeza ubu TikTok ifite agaciro kari hagati ya Miliyari 40$ na 50$.

Ku butegetsi bwa Perezida Biden, TikTok yashyizwe mu majwi ko yifashishwa n’u Bushinwa mu gutata amakuru muri Amerika, bityo hasabwa ko mu gihe itagurishijwe, igomba guhagarikwa.

Umunyemari Elon Musk yigaramye ibimaze iminsi bivugwa ko yifuza kugura urubuga nkoranyambaga rwa TikTok
Ikigo kigenzura TikTok gishimangira ko kititeguye kugurisha uru rubuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .