00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yahinduye izina akoresha kuri X

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 1 January 2025 saa 01:19
Yasuwe :

Umunyemari wa mbere ku Isi, Elon Musk, akaba ari nawe nyiri X yahinduye izina yakoreshaga kuri uru rubuga nkoranyambaga, yiyita ‘Kekius Maximusss’.

Ni icyemezo cyavugishije benshi nubwo Elon Musk we atigeze atangaza impamvu yacyo.

Izina Kekius rikomoka mu rurimi rw’Ikilatini ku ijambo ‘Kek’ risobanura guseka cyane. Iri zina ariko rifite igisobanuro gitandukanye mu Misiri aho risobanura ikigirwamana cy’umwijima.

Maximus ryo ni izina ryakoreshwaga mu bwami bw’Abaromani risobanura umuntu uhambaye. Gusa ryaje kwamamara cyane kubera filime yitwa ‘Gladiator’ yasohotse mu 2000 ikinwa na Russell Crowe.

Uyu mugabo kuri X yari asanzwe akoresha amazina ye ya Elon Musk.

Elon Musk yahinduye izina akoresha kuri X

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .