Aya makuru yatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Twitter, Parag Agrawal, wavuze ko byari byitezwe ko Elon yari kuzashyirwa muri uyu mwanya ku wa 9 Mata 2022 gusa birangira abihinduye.
Izi mpinduka zibayeho nyuma y’uko mu minsi ishize Twitter yari iherutse gutangaza ko ifite gahunda yo kwimika Elon nk’umwe mu bayobozi bagize Akanama k’Ubutegetsi ka Twitter kuzageza mu mpera za 2024.
Elon usanzwe ari nyiri Spacex, uruganda rukora ibyogajuru kuri ubu niwe mushoramari umaze kugeza imigabane myinshi muri Twitter kubera ko afite irenga 9% kuva atangiye kuyigura mu mpera za Mutarama 2022.
Elon Musk ni we uyoboye urutonde rw’abaherwe ku Isi aho afite asaga miliyari 274 z’amadolari ya Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!