Yabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 4 Ukwakira 2026, nyuma y’uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, asabye ko imvugo “artificial intelligence”, isobanura ubwenge buhangano, isimbuzwa “super intelligence”, yumvikanisha ubwenge buhanitse.
Musk yabyemeje asubiza umwe mu bakoresha urubuga rwa X wari umubajije niba ashobora guhindura izina rya SpaceXAI rikaba SpaceXSI.
Ati “Yego, tuzakora izo mpinduka.”
Icyakora, Musk ntiyatanze ibindi bisobanuro kuri iki cyemezo cyangwa igihe izina rishya rizatangirira gukoreshwa.
Mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri, Trump yavuze ko inyandiko za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye kujya zikoresha imvugo “super intelligence” aho gukoresha “artificial intelligence”.
Ati “Guhera ubu, inyandiko zose za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse nizere ko n’iz’Isi yose, zizahindurwa kugira ngo zikoreshe ijambo ‘super’, risobanura neza kurushaho, aho gukoresha ‘artificial’. Bityo, ni ‘super intelligence’.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!