00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk arashinjwa gutererana umwana we urembye

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 21 February 2025 saa 10:21
Yasuwe :

Umuhanzikazi Claire Boucher, uzwi nka Grimes wahoze ari umukunzi wa Elon Musk, banafitanye abana batatu, arashinja uyu muherwe kuba yaramutereranye mu kwita ku mwana wabo urembye, ndetse amusaba ko yamushakira ubuvuzi bwihuse.

Uyu muhanzikazi ukomoka muri Canada, yifashishije urubuga rwa X acishaho ubutumwa burebure agaragaza ko umuherwe Elon Musk babyaranye ko yigize ntibindeba ku kibazo cy’umwana wabo urembye.

Yagize ati “Ndagusabye ita ku kibazo cy’ubuvuzi bw’umwana wacu. Mumbabarire kuba nkoze ibi ku mugaragaro ariko ntibigikwiye ko nirengagiza iki kibazo. Ibi birasaba ko tubikurikirana vuba, niba udashaka ko tuvugana ushobora gushaka umuntu ubishoboye kugira ngo iki kibazo gikemuke. Ibi birihutirwa, Elon."

Grimes yakomeje avuga ko atavuga uburwayi bw’umwana we gusa ko Elon yanze ko bavugana. Ati “Ntabwo mbivugaho byinshi gusa Elon yanze kunyitaba kuri telefoni, yanze gusubiza emails zanjye kandi ntiyitabiriye inama. Nanitaba vuba umwana wacu biramuviramo kugira uburwayi bw’ubuzima bwe bwose. Nkeneye ko anyitaba, niba bisaba ko mbishyira ku mugaragaro ubwo niho mbishyira.”

Uyu mugore uvuga ko umwana we na Elon Musk arembye, yakomeje gusobanura ko yakoze ibishoboka kugira ngo uyu muherwe amufashe kumuvuza nyamara akaba yarabyanze.

Icyakoze ntabwo yigeze avuga umwana urwaye uwo ari we dore ko afitanye abana batatu na Musk barimo umuhungu witwa X Æ A-Xii, umukobwa witwa Exa Dark Sideræl hamwe n’umuhererezi wabo witwa Techno Mechanicus.

Grimes wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Genesis’, ‘Oblivion’, n’izindi, yakanyujijeho mu rukundo na Elon Musk kuva mu 2018 aho batandukanye mu 2022.

Umuhanzikazi Claire Boucher uzwi nka Grimes wahoze ari umukunzi wa Elon Musk, yamushinje kwanga kwita ku mwana we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .