00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Drone za Iran zarashe ku birindiro by’Abongereza biri muri Chypre

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 2 March 2026 saa 11:53
Yasuwe :

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko drone za Iran zarashe ku birindiro by’ingabo zabo zirwanira mu kirere biri muri Chypre.

Ibi byatangajwe ku wa 2 Werurwe 2026, aho umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko nyuma y’icyo gitero hari n’izindi drone ebyiri zagiye zigana kuri ibyo birindiro gusa zo zahanuwe zitarahagera.

Ibi bibaye mu gihe ku wa 1 Werurwe 2026 u Bwongereza bwatangaje ko bwemereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukoresha bimwe mu birindiro byabwo mu bikorwa by’ubwirinzi.

Icyakora Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Yvette ‌Cooper, yavuze ko mu birindiro Amerika yasabye ibya British Royal Air Force bya Akrotiri kiri muri Chypre byo bitarimo bivuze ko icyo gitero cyafashwe nko gutera u Bwongereza.

Ati “Ibyo ntabwo tuzabyihanganira.”

Perezida wa Chypre, Nikos Christodoulides, yagaragaje ko nubwo u Bwongereza bufite ibirindiro muri iki gihugu ariko bitakiri ibyo gukoresha mu bikorwa by’intambara.

Ati “Ndashaka ko iki gisobanuka, igihugu cyacu ntabwo kiri mu buryo ubwo ari bwose ndetse ntanubwo giteganya kujya mu bikorwa bya gisirikare.”

Ku rundi ruhande ariko Chypre ni kimwe mu bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse kiri mu bihugu bifite amasezerano yo kurindirwa umutekano n’ibihugu bigize uyu muryango, bivuze ko iramutse itewe ibihugu bigize EU byahita biyitabara.

Bibaye kandi mu gihe Iran ikomeje kwihorera ku gitero yagabweho na Amerika ifatanyije na Israel cyasize gihitanye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.

Mu gitondo cyo ku wa 28 Gashyantare 2026, ni bwo Iran yagabweho igitero gitunguranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kwihorera na yo yagabye ibitero byakwirakwiye hirya no hino mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, birenga n’ahari ibirindiro by’igisirikare cya Amerika.

Drone ya Iran yarashe ibirindiro by'Abongereza biri muri Chypre

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages