00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Donald Trump yashinje EU guhombya Amerika

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 27 February 2025 saa 11:56
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kwibasira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), aho yawushinje kuba warohombeje igihugu cye, ashimangira ko agiye gushyiraho umusoro wa 25% ku bicuruzwa byose biva mu bihugu bigize uwo muryango.

Ibi yabigarutseho ku wa 26 Gashyatare 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru mbere y’inama ye ya mbere y’abagize guverinoma.

Trump yagize ati “Reka tuvuge ukuri, EU yashinzwe kugira ngo ihombye Amerika. Iyo ni yo yari intego yayo kandi yayigezeho, ariko ubu ndi Perezida.”

Trump yakomeje avuga ko EU yagize Amerika igikoresho ku bijyanye n’ubucuruzi, avuga ko abifitiye umwanzuro, ni mu gihe EU yavuze ko uwo muryango ari inyungu ikomeye ku bukungu bwa Amerika.

Iyi mvugo ya Trump ije mu gihe umubano wa Amerika na EU ukomeje kuzamo agatotsi, cyane cyane ku bibazo birebana na Ukraine.

Nyuma y’uko Trump atangaje ko azashyiraho umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka mu bihugu biri muri EU, u Budage n’ibindi byatewe impungenge n’uyu mwanzuro, kuko ushobora gutuma ubukungu bwabyo busubira inyuma.

Amakuru avuga ko ibyo bihugu nabyo bishobora kuba biri gutegura uburyo bizongera umusoro ku bicuruzwa bituruka muri Amerika, mu gihe Trump yashyira mu bikorwa iki cyemezo.

Ibyo bihugu bivuga ko bakwiye kureka kwishingikiriza kuri Amerika cyane mu bijyane n’umutekano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .