Ni ku nshuro ya kabiri Trump agizwe umuntu w’umwaka, dore ko ari nako byari byagenze mu 2016 ubwo yatorerwaga kuyobora Amerika ku nshuro ya mbere.
Muri uyu mwaka, Trump yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu cy’igihangange ariko unarangwa n’ibindi bibazo bitandukanye birimo kurokoka urupfu inshuro ebyiri, ibyatumye avugwa cyane mu itangazamakuru.
Time Magazine yashyize hanze ikiganiro kirekire yagiranye na Donald Trump kigaruka ku matora, abimukira, ibibazo byo mu Burengerazuba bw’Isi ndetse no muri Ukraine.
Uyu mugabo yishimiye kugirwa umuntu w’umwaka wa 2024, ati “Ni iby’agaciro gakomeye cyane kongera gutoranywa ku nshuro ya kabiri, ndumva ubu ari bwo ndushijeho kugikunda kurusha mbere.”
Kenshi mu mwaka wabayemo amatora ya Perezida muri Amerika, uwatowe ni na we ukunze guhabwa iki gihembo kuko ari nako byari byagenze kuri Joe Biden na Barack Obama bari baherutse guhabwa icyo gihembo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!