00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Donald Trump yashyize kajugujugu ye bwite ku isoko

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Nyakanga 2021 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biravugwa ko yashyize ku isoko kajugujugu ye bwite.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko Perezida Trump aherutse gushyira iyo kajugujugu ku isoko ariko nta giciro runaka yayihaye, abazashaka kuyigura nibo bazatanga ibiciro agahitamo icyo yumva kimunyuze.

Kajugujugu ya Trump ni iyo mu bwoko bwa 1990 Sikorsky S76-B yakozwe na Sikorsky Aircraft Corporation yo muri Amerika. Bivugwa ko ku isoko, kajugujugu nk’izo zakozwe zigura agera kuri miliyoni y’amadolari.

Trump yaherukaga gushyira ku isoko imwe muri kajugujugu ze mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo yari akiri Perezida.

Uyu mugabo afite kajugujugu eshatu zo mu bwoko bwa Sikorsky S76-B ziyongera ku zindi ndege bwite asanganywe.

Ntabwo haratangazwa icyatumye Trump ashyira ku isoko iyo kajugujugu ye.

Iyi ndege bivugwa ko ifite agaciro kagera kuri miliyoni y'amadolari
Kajugujugu ya Trump ntabwo haramenyekana icyatumye ayishyira ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .