Urupfu rwa James ‘Jimmy’ Early Carter wabaye Perezida wa 39 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwatangajwe n’umuhungu we, Chip Carter, wavuze ko yapfuye ku myaka 100, agwa mu rugo rwe ruri muri Leta ya Georgia.
Ni bisanzwe ko muri iki gihugu iyo uwahoze akiyobora apfuye, yibukwa akanahabwa icyubahiro mu gihe cy’iminsi 30, ari nabwo banururutsa amabendera ku nyubako zitandukanye.
Ishami rishinzwe abasirikare bavuye ku rugerero hamwe n’abayobozi bacyuye manda zabo ‘USDVA’, ryatangaje ko kubera urupfu rwa Jimmy Carter iki gihugu cyinjiye mu bihe byo kumwunamira no kumuha icyubahiro, bityo ko amabendera yururutswa.
Iyi gahunda izakomeza gutya kugeza tariki 28 Mutarama 2025. Muri iyi minsi kandi ni nabwo Donald Trump uherutse gutsinda amatora azarahirira manda ye ya kabiri.
Donald Trump azarahira ku itariki 20 Mutarama 2025, igihe Amerika izaba icyunamira Jimmy Carter, bityo amabendera azaba acyururukijwe. By’umwihariko iyi tariki ni nayo yahariwe kwibuka ubuzima bwa Dr. Martin Luther King uzwiho kuba yaraharaniye uburenganzira bw’abirabura muri iki gihugu.
Trump nawe yerekanye ko yababajwe n’urupfu rwa Cartel, aho yavuze ko “ibibazo Jimmy yahuye nabyo nka Perezida byaje mu gihe gikomeye ku gihugu cyacu kandi yakoze ibishoboka byose kugira ngo Abanyamerika bose babeho. Kubera iyo mpamvu, twese tumurimo umwenda wo kumushimira.”
Yakomeje agira ati “njye na Melania dutekereza cyane ku muryango wa Carter ndetse n’abo bakunda muri iki gihe kitoroshye. Turasaba abantu bose kubashyira mu mitima yabo no mu masengesho yabo.”
Jimmy Carter yayoboye Amerika kuva mu 1977-1981.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!