Ibi Trump yabitangaje ku wa 2 Ukuboza 2024, abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth.
Iyi Cathédrale imaze imyaka 850, mu 2019 yangijwe n’inkongi y’umuriro, nyuma yo kuvugururwa, kuri ubu yiteguye kongera kwakira abashyitsi, ba mukerarugendo ndetse n’abaza kuhasengera.
Mu birori byo kongera gutaha iyi Cathédrale hitezwe abayozi barenga 50 bakomeye kw’Isi barimo na Trump.
Trump yanditse ku rukuta rwe rwa truth agira ati “Nishimiye gutangaza ko nzajya i Paris mu Bufaransa, kongera gutaha Cathédrale nziza kandi y’amateka ya Notre Dame”
Trump yanasubije Perezida w’u Bufaransa Emmanual Macron ku rubuga rwa Truth, wari ushimiye abakozi basannye iyi cathedrale, avuga ko ibyo bakoze bisa nko gukora ibidashoboka.
Trump amusubiza amubwira ko yakoze akazi gakomeye gutuma Cathédrale ya Notre Dame isanwa ndetse igasubirana ubwiza bwayo ikanarushaho.
Gusana iyi Cathédrale byakozwe n’ibigo bigera kuri 250 ndetse n’amagana y’inzobere. Uyu mushinga watwaye hafi miliyoni 700 z’amayero ndetse watewe inkunga ingana na miliyoni 846 z’amayero yavuye mu bihugu 150.
Mu Ukuboza 2023 Perezida Macron yatangaje ko yatumiye Papa Francis mu birori byo kongera gutaha iyi Cathédrale, ariko uyu Mushumba Mukuru wa Kiliziya Gaturika muri Nzeri 2024, yatangaje ko atazaboneka muri ibyo birori.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!