00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Donald Trump yemeje ko azitabira ibirori byo gutaha Cathédrale ya Notre Dame i Paris

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 3 December 2024 saa 06:13
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika watowe, Donald Trump, yatangaje ko azitabira itahwa rya Cathédrale ya Notre Dame i Paris mu Bufaransa, ku wa Gatandati w’iki cyumweru.

Ibi Trump yabitangaje ku wa 2 Ukuboza 2024, abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth.

Iyi Cathédrale imaze imyaka 850, mu 2019 yangijwe n’inkongi y’umuriro, nyuma yo kuvugururwa, kuri ubu yiteguye kongera kwakira abashyitsi, ba mukerarugendo ndetse n’abaza kuhasengera.

Mu birori byo kongera gutaha iyi Cathédrale hitezwe abayozi barenga 50 bakomeye kw’Isi barimo na Trump.

Trump yanditse ku rukuta rwe rwa truth agira ati “Nishimiye gutangaza ko nzajya i Paris mu Bufaransa, kongera gutaha Cathédrale nziza kandi y’amateka ya Notre Dame”

Trump yanasubije Perezida w’u Bufaransa Emmanual Macron ku rubuga rwa Truth, wari ushimiye abakozi basannye iyi cathedrale, avuga ko ibyo bakoze bisa nko gukora ibidashoboka.

Trump amusubiza amubwira ko yakoze akazi gakomeye gutuma Cathédrale ya Notre Dame isanwa ndetse igasubirana ubwiza bwayo ikanarushaho.

Gusana iyi Cathédrale byakozwe n’ibigo bigera kuri 250 ndetse n’amagana y’inzobere. Uyu mushinga watwaye hafi miliyoni 700 z’amayero ndetse watewe inkunga ingana na miliyoni 846 z’amayero yavuye mu bihugu 150.

Mu Ukuboza 2023 Perezida Macron yatangaje ko yatumiye Papa Francis mu birori byo kongera gutaha iyi Cathédrale, ariko uyu Mushumba Mukuru wa Kiliziya Gaturika muri Nzeri 2024, yatangaje ko atazaboneka muri ibyo birori.

Cathédrale ya Notre Dame yafashwe n'inkongi y'umuriro mu 2019, kuri ubu yamaze gusanwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .