Mu byumweru bitandatu gusa mbere y’uko atangira gukorera muri White House, yanditse kuri Twitter ati ‘‘Boeing iri gukora indege nshya ya 747 Air Force One igenewe abaperezida mu gihe kiri imbere, ariko ibiciro birahambaye, birarenga miliyari $4. Muhagarike iryo soko.’’
Nk’uko CNN yabitangaje, Trump yabajijwe n’abanyamakuru ku byo yanditse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, arasubiza ati “Iyi ndege irahenze cyane. Izaba ifite agaciro karenga miliyari $4 kubera porogaramu zagenewe Air Force One."
Trump yavuze ko bifuza ko Boeing yakunguka amafaranga menshi mu bucuruzi bwayo, ariko ibiri gukorwa bikabije. Ni ibintu byanatumye imigabane yayo ku isoko ry’imari n’imigabane ihita igabanukaho 1%.
Trump ntiyavuze impamvu ashimangira ko izo ndege zizatwara asaga miliyari $4 mu gihe Boeing yo ivuga ko ifite amasezerano yo gukora Air Force One, afite agaciro ka miliyoni $170.
Umwe mu bantu bo muri Boeing yabwiye CNN ko iki kigo cy’indege kidashobora kugena igiciro cy’indege imwe, kuko Minisiteri y’Ingabo ya Amerika itaremeza neza ibizaba biyigize birebana n’umutekano, ndetse ntiharanemezwa niba hakenewe Air Force One ebyiri cyangwa eshatu.
Ingabo za Amerika zateganyije ingengo y’imari ya miliyari $2.9 agomba kugura Air Force One ebyiri kugera mu 2021, zigomba gusimbura izisanzwe zifite ibara ry’ubururu n’umweru za Aluminium zo mu bwoko bwa Boeing 747-200Bs zisanzwe zitwara Perezida wa Amerika.
Gusa izo ndege byitezwe ko zizaba zitaratangira gukoreshwa mbere ya 2022.
Kugeza ubu hari impungenge ku myitwarire y’umuherwe Trump, hakaba haheruka kuvugwa ko yifuza kuba yakoresha indege ye bwite mu mirimo y’Umukuru w’Igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO