Amakuru yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo 2025, avuga ko Cheney yapfuye ku wa Mbere nimugoroba, azize indwara z’ubuhumekero (pneumonie) n’ibibazo by’umutima yari amaranye igihe.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuryango we, bavuze ko yapfuye ari kumwe n’umugore we Lynne Cheney, bashakanye n’abakobwa babo babiri Liz na Mary Cheney.
Dick Cheney afatwa nk’umwe mu ba Visi Perezida bagize uruhare rukomeye kandi bavugishije benshi mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagize uruhare runini mu gufata ibyemezo bikomeye nyuma y’ibitero by’iterabwoba byo ku wa 11 Nzeri 2001, birimo intambara yo muri Iraq no kongera ububasha bwa Perezida mu bikorwa by’umutekano w’igihugu.
Mbere yo kuba Visi Perezida, Cheney yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida (White House Chief of Staff), Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ndetse anayobora Minisiteri y’Ingabo hagati ya 1989 na 1993 ku ngoma ya Perezida George H. W. Bush.
Cheney yari amaranye igihe kinini ibibazo by’umutima, aho yakunze kugirwa inama n’abaganga kuva mu myaka ya 1970.
Mu 2012, yabazwe umutima, igikorwa cyakorewe mu Bitaro bya Inova Fairfax Hospital kikamufasha gukomeza kubaho imyaka irenga 13 nyuma y’aho.
Abasesenguzi bavuga ko urupfu rwa Dick Cheney rwasize icyuho gikomeye mu mateka ya politiki ya Amerika, kuko yari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu kuyobora igihugu mu bihe by’amage.
Cheney yari azwi nk’umuntu udakunda kugaragara cyane mu itangazamakuru, ariko ukomeye mu byemezo n’ibitekerezo bya politiki byagize ingaruka ku isi yose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!