00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Denmark yemereye Amerika gucunga umutekano wa Greenland

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 September 2026 saa 08:14
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye cyagiranye amasezerano n’Ubwami bwa Denmark na Greenland azagiha ububasha buhoraho bwo gucunga umutekano w’iki kirwa kinini ku Isi.

Mu butumwa Trump yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko aya masezerano azatuma Amerika igira “ububasha busesuye” bwo gufata ingamba za ngombwa kugira ngo icunge umutekano wa Greenland mu nyungu z’igihugu cye.

Yagize ati "Tuzakomeza kugira ububasha busesuye bwo gukora ibikenewe muri Greenland kugira ngo turinde umutekano wa Greenland na Leta Zunze Ubumwe za Amerika."

Trump yavuze kandi ko ayo masezerano ateganya ko nta gihugu bahanganye gishobora gushyira ibirindiro bya gisirikare muri Greenland, kuhagira abasirikare cyangwa kuhakorera ishoramari ry’ibanga mu by’umutekano, hatabayeho uruhushya rwanditse rwa Amerika.

Ati "Kuva ubu, nta mwanzi wa Amerika uzigera agira ikigo muri Greenland, kuhagira abasirikare cyangwa gukora ishoramari ryihariye muri Greenland, tutabanje kubyemeza mu nyandiko."

Perezida Trump yavuze ko abayobozi bo muri Amerika bamaze imyaka irenga 100 bazi akamaro ka Greenland mu rwego rw’umutekano mpuzamahanga, ariko ko nta wundi Perezida wari warigeze agira icyo akora ngo ahakemure.

Ati “Nishimiye kuba Perezida wakemuye burundu kandi mu buryo budasubirwaho iki kibazo gikomeye.”

Trump yatangaje kandi ko Amerika izatangira vuba gahunda yo kohereza ingabo zayo muri Greenland, ahantu azabona hakwiriye, ndetse ko izakorana n’abaturage baho mu bikorwa by’iterambere.

Minisitiri w’Intambara, Pete Hegseth, yatangaje ko kuva aya masezerano agisinywa, “Amerika irahita itangira inzira yo kohereza ingabo nyinshi mu bice by’ingenzi bya Greenland, ibyo bice bikaba ari byinshi.”

Greenland ni ikirwa kinini ku Isi, kigenzurwa n’Ubwami bwa Denmark ariko cyigenga mu nzego nyinshi. Giherereye mu majyaruguru y’Isi, hagati ya Amerika n’u Burayi, ibituma gifatwa nk’ahantu h’ingenzi mu bijyanye n’umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu kugenzura inzira zo mu nyanja ya Arctique.

Trump yasoje avuga ko aya “masezerano y’ubuziraherezo” ari “inzozi zabaye impamo” kuri Amerika, avuga ko ari ikintu cy’amateka kandi gifite akamaro gakomeye ku gihugu cye, Denmark, Greenland ndetse n’abafatanyabikorwa ba Amerika.

Umutekano wa Greenland uzajya ucungwa n'ingabo za Amerika "ubuziraherezo" nk'uko Trump yabivuze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages