Ibiro ntaramakuru TASS by’Abarusiya byatangaje ko umupilote witwa Jepp Hansen yishwe n’igisasu cyarashwe mu mujyi wa Krivoy Rog ubwo yigishaga ingabo za Ukraine gutwara F-16.
Gusa Minisitiri w’Ingabo wa Denmark, Lund Poulsen, ku wa 20 Mutarama 2025 yahakanye ayo makuru, asobanura ko atari impamo.
Yagize ati “Nta musirikare wa Denmark wiciwe muri Ukraine. Ni amakuru ari kuzenguruka mu bitangazamakuru byo mu Burusiya, ahari kugira ngo bigaragaze nabi Denmark.”
Ibitangazamakuru byo mu Burusiya bivuga ko urupfu rwa Hansen rwemejwe n’inshuti ye ku mbuga nkoranyambaga, gusa ngo iyo nshuti ntibaho.
Leta ya Denmark yiyemeje guha Ukraine indege 19 za F-16 zakozwe n’Abanyamerika, ndetse yanatoje abapilote bo muri Ukraine gutwara izo ndege nk’uko ibyemeza.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yihanangirije kenshi ibihugu byo mu muryango NATO biha Ukraine intwaro.
Putin yavuze ko nta ntwaro ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byaha Ukraine, zatuma u Burusiya budatsinda iyi ntambara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!