Urwo rukingo ruje kunganira urwa Pfizer BioNTech mu guterwa abaturage bo mu bihugu 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU).
Uru rukingo rwemejwe na komite ishinzwe iby’imiti muri iki kigo, ruje mu gihe ibihugu by’i Burayi biri mu bihe bitoroshye, aho iki cyorezo cyongeye kikazahaza uyu mugabane ndetse ibihugu bimwe na bimwe bikaba byarasubiye muri Guma mu rugo.
Moderna kandi ije kunganira urukingo rwa Pfizer BioNTech, nyuma y’uko i Burayi bari batangiye kuzamura ibibazo by’uko izi nkingo zabaye nke muri gahunda yari yatangijwe na EU yo gukwirakwiza inkingo mu bihugu byose biyigize bituwe n’abaturage babarirwa muri miliyoni 450.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe iby’Imiti cy’i Burayi (EMA), Emer Cooke, yavuze ko urukingo rushya rugiye kubabera indi ntwaro yo guhashya icyorezo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!