Ibi byatangajwe ku wa 29 Nzeri, ubwo uru rukingo rwari rumaze kugeragezwa ku bantu bakuru bikagaragara ko rukora neza kandi ruha umubiri wabo ubushobozi bwo guhangana na Coronavirus.
Uku kugeragezwa ku bantu bakuru bije n’ubundi nyuma y’igihe gito uru rukingo rugeragejwe no ku bantu bakiri bato rukagaragaza ubushobozi mu gukingira Covid-19.
Muri iki cyiciro cya mbere uru rukingo rwageragejwe ku bantu bafite imyaka iri hagati ya 18 na 55, mu icya kabiri rugeragezwa ku bantu bafite imyaka 56 gusubiza hejuru.
Umuyobozi w’itsinda riri gukora ubushakashatsi kuri uru rukingo, Dr. Evan Anderson, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko kuba rwagaragaje ubushobozi bwo gukora neza no ku bantu bakuru ari ibintu byiza cyane ko ubudahangarwa bw’umubiri bugenda bugabanuka uko umuntu akura.
Ikindi kirushaho gutanga icyizere ni uko abageragerejweho uru rukingo bahamya ko nta ngaruka rurabagiraho.
Umuyobozi Mukuru wa Moderna, Stephane Bancel, aherutse gutangariza CNBC ko uru rukingo rwabo rushobora kujya hanze mu Ukwakira.
Kugeza ubu uru rukingo rwa Moderna ni rumwe mu nkingo za Covid-19 enye zigeze mu cyiciro cya nyuma cy’igerageza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!